Muri aka gatabo ka mbere, uraza kubonamo ukuri KUTAVUGWA kenshi kwatumye hari ba rwiyemezamirimo bagira umudendezo, ubukire no kunyurwa.
Niba:
· Uri rwiyemezamirimo uhora urushye, ukemura ibibazo byagakemuwe n’abakozi bawe
· Buri gihe ubona amahirwe y’ubucuruzi ariko akaguca mu myanya y’intoki
· Abakozi bagusezera uko bwije nuko bukeye
· Guha abandi inshingano no kubona abakozi bazima bikugora
Iki Gitabo ni cyawe.
Ni kangahe wagerageje gukora ikintu, ntibiguhire namba?
Ese wigeze wisanga mu mibanire y’akazi itari myiza, itanizewe?
Ese ujya wisanga wataye intego y’ubucuruzi bwawe uko bugenda bukura?
Iki gitabo “Amabaganga ya Rwiyemezamirimo Nyawe” kirakwigisha uburyo wakora ubucuruzi butarimo imvururu, uburyo wahitamo imibanire myiza mu bucuruzi no mu buzima. Kizagufasha kongera kuvumbura ishyaka ryawe no kubaka itsinda rikomeye rizashyigikira intego zawe.
Dr. Sénamé Agbossou ni umushakashatsi wabigize umwuga, yahisemo kwita ku isi ya ba rwiyemezamirimo. Nyuma y’igihe kinini aganira na barwiyemezamirimo batandukanye, buri wese ku giti cye, ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye hagati ya ba nyir’ubucuruzi n’abakozi babo, byamuhaye ubushishozi budasanzwe mu bijyanye no kwihangira umurimo.
Yizera ko kumenya uburyo bwo gukora ubucuruzi ari cyo kintu kigoye kwiga kandi ari cyo gituma butera imbere.
Muri iki gitabo “Amabanga ya Rwiyemezamirimo,” umwanditsi aragusobanurira ubucuruzi butarimo imvururu. Urasangamo:
Ubuhamya bwa Jane
Efa namaky ilay boky ve ianao ary te-hanome fanazavana momba izany? Mankasitraka anao izahay nanokana fotoana hizarana ny zavatra niainanao taminay. Azonao atao ny milaza ny anaranao na manao azy tsy mitonona anarana.